UEFA CHAMPIONS LEAGUE 2019: PARIS SAINT GERMAIN YASEZEREWE NA MANCHESTER UNITED IMBERE Y'ABAFANA BAYO

UEFA CHAMPIONS LEAGUE 2019: PARIS SAINT GERMAIN YASEZEREWE NA MANCHESTER UNITED IMBERE Y'ABAFANA BAYO

Benshi bavuga ko hari igihe urushishi rushobora gutura inzovu hasi rukayigarika ka kahava. Ibi nibyo byaraye biba ibyo abantu benshi batakekaga byabaho amateka yahinduwe n’ikipe ya Manchester Uniited ikunzwe kwitwa amashitani atukura. Ubwo imikino y’igikombe cy’amakipe yabaye ayambere iwayo yabaga, Ikipe ya Paris Saint Germain yariye yakiriye ikipe ya Manchester Uniited ariko byasaga nkaho Man Utd yari yararangije gusezererwa kuko yari yaratsindiwe iwayo ibitego 2-0. Muri ruhago rero byose birashoboka, amashitani atukura yaraye yihereranye PSG iwayo ibanyagira ibitego 3-0 maze Man utd ihita ikomeza PSG urugendo rwayo rwerekezaga ku gikombe ruba rurangiriye iwabo imbere y’abafana bari biteguye itsinzi.

UEFA CHAMPIONS LEAGUE 2019: PARIS SAINT GERMAIN YASEZEREWE NA MANCHESTER UNITED IMBERE Y'ABAFANA BAYO

Umutoza wa Man Utd Ole Gunnar Solskjae itegereza umukino 

K’umunota wa kabiri, lukaku yari yamaze gutsinda igitego cya mbere ubwo PSG yari ikiri kuzuyaza. Umukino wakomeje gusa nk’ikipe yari iri ku kibuga cyayo PSG ifashijwe na Juan Bernat yahise yishyura igitego k’umunota wa12’ maze biba kimwe kuri kimwe. Abantu benshi wabonaga ko bifuzaga ko Man Utd itsinda igakomeza gusa byasaga nk’inzozi. Nyuma y’iminota mike gusa Lukaku yaje gukomeza imitima y’abafana ba Man Utd ubwo yatsindaga igitego cya Kabiri k’umunota wa 30’. Byahise bitangira kugaragara ko bishoboka ko Man Utd yatsinda igakomeza gusa amakipe yombi yakomeje kwatakana kuburyo bukabije dore ko amakipe yose yari afite ishyaka n’inyota yo gukomeza muri kimwe cya kane cy’aya marushanwa.

UEFA CHAMPIONS LEAGUE 2019: PARIS SAINT GERMAIN YASEZEREWE NA MANCHESTER UNITED IMBERE Y'ABAFANA BAYO

Ubwo Rashford yateraga penaliti

Igice cya mbere cyarangiye ari 2-1, umutoza wa Man Utd Ole Gunnar Solskjae Yahise abwira abakinnyi ko byose bishoboka. Ubwo igice cya kabiri kendaga kurangira, habayeho ikosa maze umusifuzi atanga penalite ku ikipe ya Man Utd. K’umunota wa 90’ Marcos Rashford azakuyinjiza umukino wose urangira gutyo maze ikipe ya Manchester United iza gukomeza naho Paris Saint Germain isezererwa guto. Byaje kuba ibitego 3-3 hashyizemwo n’umukino wabanje ariko kubera itegeka rya UEFA rivuga ko mu gihe amakipe anganya amanita n’ibitego hitabazwa kureba iyatsinze byinshi hanze. Man utd kubera yatsinze ibitego bitatu ku kibuga cya PSG, yahise ikomeza

UEFA CHAMPIONS LEAGUE 2019: PARIS SAINT GERMAIN YASEZEREWE NA MANCHESTER UNITED IMBERE Y'ABAFANA BAYO

Neymar Jr. yarari kureba ikipe ye itsindwa

Ibitekerezo (0)

Andika Icyo Ubivuga Ho