Banner Home-Top

MARINA DEBORAH MU GAHINDA KENSHI YATEWE N'AKARENGANE YAKOREWE NA ISHIMWE CLEMENT - KINA MUSIC

MARINA DEBORAH MU GAHINDA KENSHI YATEWE N'AKARENGANE YAKOREWE NA ISHIMWE CLEMENT - KINA MUSIC

Umuhanzikazi Marina Deborah afite agahinda kenshi yatewe no kurenganywa ubwo yaavanwaga ku rubyiniriro bitewe nuko ngo abyina cyane imbere y’abafana aribyo benshi bita kumansura. Nkuko Marina asanzwe ari umuhanzi ukunda gususurutsa abafana be akababyinira ka kahava dore ko ari mu bahanzi bakurura abagabo benshi bitewe n’imibyinire ye ndetse n’ubwiza bwe. Mu busanzwe umuhanzi wese aba agomba gukora uko ashoboye ngo ashimishe abafana be ariko bamwe siko babifata dore hari abafite imyumvire itari myiza ko ku byina kwa Marina ari uburaya cg gukurura abagabo kandi biriya ari uburyo bwo gutegura urubyiniriro umuhanzi agashimisha abafana.

Mu gitaramo giheruka kuba cyari cyabereye I Musanze cyateguwe mu rwego rwo kwipimisha Sida. Iki gitaramo cyari cyahuriyemo The Mane na Kina Music. Bitewe nuko Ichimwe Clement yari ameze nkufite ijambo aho yatanze amabwiriza yo gukura Marina ku rubyiniriro, Ichimwe Clement usanzwe uzwi nk’utunganya indirimbo mu buryo bw’amajwi akaba n’umugabo wa Knowless Butera, ubwo Marina yari ari gususurutsa abari bitabiriye icyo gitaramo arabyina nk’ibisanzwe, Clement yabibonye ukundi maze ahita afata umwanzuro yuko bamukura kuri stage indirimbo ze zitarangiye.

MARINA DEBORAH MU GAHINDA KENSHI YATEWE N'AKARENGANE YAKOREWE NA ISHIMWE CLEMENT - KINA MUSIC

Mu kiganiro Marina yagiranye n’ikinyamakuru www.igihe.com yavuze mu gahinda kenshi yenda no kurira.Yagize ati:

 “…Ntago bashobora kumva umuntu yakora amakosa, amashyamba bumva muri industry arimo. Nonese ni gute umuntu aba ari kuri stage ukaza ukamukuraho indirimbo ze zitarangiye?? Hmm ngo ndimo kubyina cyaneee..njyewe nzi neza ko umuhanzi umuhanzi nyawe ni umuhanzi ubyina ntago abahanzi bose bazamera nka Knowless uhagarara kuri stage akagira gutya cyangwa ngo tweesee… cyangwa n’abandi. Hari abahanzi benshi…”

Ibi byabaye byatumye hazamo umwuka mubi hagati ya Marina na Clement na Knowless. Bitewe nuko Marina yumva ko adashobora kuba kna knowless utajya abyina igihe ari gususurutsa abafana.

MARINA DEBORAH MU GAHINDA KENSHI YATEWE N'AKARENGANE YAKOREWE NA ISHIMWE CLEMENT - KINA MUSIC

Marina yakomeje agira ati:

 “…nicyo kintu abanywarwanda benshi bakunda kuvuga ngo abahanzi ngo bajya imbere ngo ntakintu bamaze baza imbere bakigira ngo twese gutya…njye ntago ari ko meze njewe nimba nshoboye kubyina no kuririmba mba ngomba kubikora byose kuko ndabishoboye. Ntago rero kuba mbishoboye batabishoboye bavuga ko ngomba kugendera kuri formule yabo…”

Aha Marina yashakaga kuvuga Knowless dore ko ari muhanzikanzi ukunda gukora ibyo Marina yavuze. Abahanga mu gusesengura ngo mu gukiurikirana umuziki nyamarwanda bavuga ko Marina yarenganye cyane akanateshwa agaciro kandi we ibyo yakoze ari ibyo umuhanzikazi wese yakora ari gususurutsa abafana be.

Ubu dutegereje kumva icyo Clement na Knowless Butera bazavuga kuri ibi Marina yatangaje gusa tuzagenda dukurikirana iyi nkuru hafi.

Ibitekerezo (0)

Andika Icyo Ubivuga Ho