Banner Home-Top

FLAVIO AFITE INDOTO ZO KUZABA UMUHANZI UKOMEYE MURI AFRICA

FLAVIO AFITE INDOTO ZO KUZABA UMUHANZI UKOMEYE MURI AFRICA

Umuhanzi flavio wamenyekanye mu ndirimbo nyinshi nka I don’t care, only one, ngwino, n’izindi nyinshi zagiye zibica bigacika yadutangarije byinshi abantu bibaza k’umuzika we.

Flavio ni umusore ukizamuka ariko ubirimo neza muri iyi minsi bishimangirwa n’indirimbo agenda akora uyu musore ufite ubuhanga budashidikanywaho benshi bemeza ko ari mu batanga ikizere kubera ibikorwa bye. Aganira na www.ubugeni.com yatangiye atubwira intumbero ye n’icyo yifuza kugeraho muri uyu muziki mu magambo ye

Yagize ati: “Mu byukuri ntababeshye uyu muzika ndawukunda kandi nawujemo mfite icyo nshaka kuwukuramo njye sindi babahanzi bawuzamo batazi ibyo barimo njye mfite gahunda yo kuwukora kandi nkagira nicyo nkukuramo birumvikana ikintu cyose bizansaba nzagikora ariko izina ryanjye rigere ku rutonde rw’abahanzi bakomeye muri Africa biragoye ndabizi ariko ntakidashoboka.”

FLAVIO AFITE INDOTO ZO KUZABA UMUHANZI UKOMEYE MURI AFRICA

Uyu musore uherutse gushyira hanze indirimbo “Ntawaguhiga” mu buryo bw’amajwi n’amashusho indirimbo yakiriwe neza  yadutangarije ko afite ibikorwa byinshi muri studio ku ikubitiro ni umushinga w’indirimbo ari gukorana na Sintex umwe mu bahanzi nawe bahagaze neza muri iyi minsi ikindi yakomojeho n’ibitaramo ari gutegura mu rwego rwo kwiyegereza abafana be. Tumubajije impamvu ibikorwa bye bijya bigera ntibigaragare yavuze ko ikibitera ari imbogamizi agenda ahura nazo cyane cyane iz’ubushobozi ariko na none akavuga ko bigenda bikemuka gahoro gahoro cyane ko ubu hari abantu bari kuganira bagiye kumufasha akavuga ko ubu bakiri mu biganiro nihagira ikivamo kizima azatumenyesha.

Uyu musore yasoje asaba abafana be kumushyigikira bagasaba indirimbo ze ku bitangazamakuru bitandukanye bakamushyigikra mu buryo bwose bushoboka nabo akabizeza kutazicwa n’irungu cyane ako aticaye ibikorwa birimbanyije.

 

 

Ibitekerezo (0)

Andika Icyo Ubivuga Ho