EL CLASICO: REAL MADRID IKOMEJE GUSUZUGURWA NA FC BARCELONA IYITSINDA INSHURO YA GATATU...

EL CLASICO: REAL MADRID IKOMEJE GUSUZUGURWA NA FC BARCELONA IYITSINDA INSHURO YA GATATU...

Umukino watangiranye imbaraga ku makipe yombi aho ikipe ya Real Madrid yarifite agahinda ko gutsindwa ibitego 8 mu mikino ibiri iheruka gukina na FC Barcelona. K’umunota wa 15’ Lionel Messi yari yamaze guhusha igitego cya mbere. Barcelona yakomeje kotsa igitutu ikipe ya Real Madrid. K’umunota wa 25’ igitego cya mbere cya Barca cyari cyagezemo gitsinzwe na Ivan Raktic kuri passe yari ahawe na Sergio Roberto. N’ubwo Real yari imaze gutsindwa igitego, yatangiye kotsa igitutu ikipe ya Barcelona. Umukini Raktic yaje gukorerwa ikosa k’umunota wa 35’ maze Messi ahawe coup franc arayihusha.

Modric, uheruka kwegukana Ballon d’Or, yahushije igitego cy’umutwe cyari cyabazwe. igice cya mbere kigiye kurangira ku munota wa 44’ Sergio Ramos yakubise inkokora Lionel Messi ariko umusifuzi ntiyagira icyo abikoraho.  Igice cya mbere cyarangiye ari 1-0

Igice cya kabiri cyatangiye Real Madrid yataka cyane, Karim Benzema yahushije igitego ari nako yakomeje kwataka cyane. K’umutota wa 51’ Louis Suarez nawe yahushije igitego.

Uko umukino wakomeje kugenda:

Vinicius Jr. yahushije igitego k’umunota wa 59’

Marco Asensio yaje gusimbura Garethi Bale k’umunota wa 60’

K’umunota wa 61’ Clement Lenglet yahawe ikarita y’umuhondo

Real Madrid ikomeje kuba insina ngufi imbere ya FC Barcelona

Arthur Melo yasimbuwe na Arthuro Vidal.

Isco yasimbuye Casemiro k’umunota 74’

Ousmane Dembele yasimbuwe na Phillipe Coutinho 78’

Marco Asensio yaje guhabwa ikarita y’umuhondo 82’

Dani Carivajal yahawe ikarita y’umuhondo ku ikosa yakoreye Piqué 87’

 Segio Busquets yasimbuwe na Nelson Semedo k’umunota wa 91’

Umukino wongeweho iminota itatu. (3)

Umukino wose warangiye ari igitego kimwe cya FC Barcelona k’ubusa bwa Real Madrid (1-0)

Real Madrid ikomezwa gusuzurwa imbere yabafana bayo.

Umukino warebwe n'abafana 78921

 

 

 

 

 

 

 

Ibitekerezo (0)

Andika Icyo Ubivuga Ho