RAYON SPORT: INDEGE YO K’UBUTAKA CYANGWA ICYOGAJURU NIYO MAZINA ABAKUNZI BA RAYON SPORTS BAKIRIJE IMODOKA Y’IKIPE YABO UBWO YASOHOKAGA MURI AKAGERA MOTORS...

RAYON SPORT: INDEGE YO K’UBUTAKA CYANGWA ICYOGAJURU NIYO MAZINA ABAKUNZI BA RAYON SPORTS BAKIRIJE IMODOKA Y’IKIPE YABO UBWO YASOHOKAGA MURI AKAGERA MOTORS...

K’umugoroba wo kuri uyu wa Kane mu masaha y’umugoroba nibwo imodoka ya Rayon sports yarimaze iminsi itegerejwe n’abakunzi n’abafana b’iyi kipe yasohotse muri Akagera Motors maze akanyamuneza gasaga abakunzi ba Gikundiro basagwa n’ibyishimo doreko bari bagiye kuyitegereza ari benshi nkuko bisanzwe ahantu hose hari igikorwa cya Rayon sport, abayobozi ba Rayon sport batunguwe no kubona abantu benshi bari bari ku marembo y’Akagera motors baje kwakira iyi bus. Mugihe abandi bafana bazwi nkaba Hooligans bo bari bamaze kwinjira kare baririmba indirimbo zisingiza ikipe yabo nizigaragaza kwishimira iyi modoka yabo.

Hamaze kugenzurwa ko imirimo yose ijyanye no gutunganya iyi modoka, ari ugusigwa amarange gushushanyaho abaterankunga bagasanga ibintu ari ntamakemwa, umuyobozi w’Akagera Motors yahaye urufunguzo Perezida Paul Muvunyi, mu saa kumi n’ebyiri zirenga nibwo iyi modoka yasohotse maze aba Hooligans barapfukama baririmba ndirimbo yubahiriza Rayon Sport, bakomeza kuririmba indirimbo zitaka abayobozi b’ikipe bavugako imvugo yabo ariyo ngiro, aha baririmbaga bavuga amazina ya Muvunyi Paul hamwe n’umwungiriza we Freddy.

Rayon sports yajyaga ikodesha imodoka yo gutwara abakinnyi ikaba yaratangaje ko igiye gukemura iki kibazo nyuma yaho kuwa 5 Ugushyingo 2018 yatangajeko yaguze imodoka yayo bwite akayabo ka Million 100 z’amafaranga y’u Rwanda, ntiyahise iyikoresha kuko yategetswe kubanza ikishyura ½ cy’ubwishyu million 50 muri Akagera Motors andi mafaranga akazishyurwa na Radiant angana na million 34frw azava muri komisiyo z’abafana ba Rayon bazafatamo ubwishingizi butandukanye, ayandi akazava mu bafatanyabikorwa bazakenera kuyamamazaho.

Paul Muvunyi umuyobozi wa Rayon Sports akaba yatangaje ko anejejwe no kuba ikipe ibonye transport ko biri mubyabatwaraga amafaranga menshi akaba yakomeje avugako ikindi ari ugutwara ibikombe gikurikiyeho gukomeza kwiyubaka akangurira n’abafana gukomeza kwibumbira muri za Fan clubs.

Iyi modoka ku bantu bari buze kwitabira umukino wa Rayon sports na Sunrise kuri Stade ya Kigali I Nyamirambo bari buyibone ntakabuza. Nyuma yiyi modoka, ikipe ya Rayon sports yiyemeje gutangira umushinga wo kuziyubakira stade yabo bwite ( GIKUNDIRO STADIUM) aho Rayon Sports yifuza kuzubaka stade yakira abantubagera kubihumbi mirongo itandatu.

 

Co-Writer: MUDAKUMIRWA Jean Bosco

Photo by RWANDAMAGAZINE

Ibitekerezo (0)

Andika Icyo Ubivuga Ho