Banner Home-Top

U BUHINDE: ABABYEYI BATUNGUWE NO KUBYARA UMWANA UGARAGARA NKA “MADAMUSAMAKE”

U BUHINDE: ABABYEYI BATUNGUWE NO KUBYARA UMWANA UGARAGARA NKA “MADAMUSAMAKE”

Mu bitaro bya leta mu gihugu cy’u Buhinde mu ntara ya Maharashtra, mu karere ka Pete havutse umwana umeze nk’ifi hasi, hejuru akamera nk’umuntu.

Nkuko bisazwe kumubyeyi wese umaze amezi icyenda atwite Ababyeyi bagiye kubyara ariko batungurwa no kubona babyaye umwana umeze nk’ifi igice cyo hasi hejuru arumuntu ibyo dukunda kwita Madam samake; iyo witegereje uyu mwana utungurwa no kubona igihimba cye ari umuntu ariko wareba igice cyo hasi, kuva mu rukenyerero n’ahakabaye amaguru ugasanga Hagaragara nkifi.

Mu gihugu cy’u Buhinde mu ntara ya Maharashtra, mu karere ka Pete mu bitaro byaho bya leta niho habereye ibi byago twakita nkigitangaza. Uyu mwana akimara kuvuka ntiyatinze ku isi kuko nyuma y’iminota 15 gusa yari amaze gushyiramo umwuka.

Nk’uko bitangazwa n’umuganga wakurikiranaga ubuzima bw’uyu mwana Dr Sanjay Bunzot atangaza ko uyu mwana yavukanye igice cyo hepfo (aricyo cyakabaye amaguru ariko kuko atari igice cy’umuntu ahubwo kimeze nk’umurizo w’ifi) gipima 1.8 kg, akomeza atangaza ko bigoye kumenya igitsina cye kuko kuva ku gihimba kugeza hepfo yari ameze nk’ifi bityo umuntu akaba atabasha kubona igitsina cye.

Dr Sanjay Bunzot yavuze ko uyu mwana yari arwaye indwara ya sirénomélie, ikunze kwitwa Madamusamake ni ikibazo kibaho gake mu gihe umwana ari kuremwa, kirangwa no gufatana kw’ibice bizavamo amaguru no kugorama kw’igufwa ry’umurundi ndetse no kugorama k’urutirigongo , hakiyongeraho kutagira ibice bisohora imyanda nk’ikibuno n’igitsina ahubwo byose bigakorwa n’igice cy’urura rumugaburira, akunze kandi kugira impyiko imwe nayo idakora neza, kubera kandi uko gufatana kw’amaguru akunze kugorama amagufa yo mu matako ndetse nimitekerereze ye ntibasha kugenda neza kuko iyo turebye mugice cyubuzima dusanga hari udutsi tumwe natumwe two mumaguru dufasha ubwonko gutekereza neza.

 

Nyuma yo kubyara, uyu mubyeyi ameze neza kuko ari kwitabwaho n’abaganga n’umuryango we naho urwo ruhinja rwo rwamaze kwitaba Imana.

 

Source: daily mail

Ibitekerezo (0)

Andika Icyo Ubivuga Ho