Wari uziko guhekenya shikarete cyane bifite ingaruka mbi !

Wari uziko  guhekenya shikarete cyane bifite ingaruka mbi !

Ni kenshi uzahura n’umuntu mu nzira cyangwa ahugiye mu mirimo runaka ariko arimo guhekenya shikarete. Hari abazirya bakurikiye uburyohe bubamo, abandi bavuga ko byoroshya igogora n’ibindi.

 

Abantu bakunda kurya shikarete bagaragaza ko zibafasha mu buryo butandukanye burimo kurwanya impumuro mbi mu kanwa, kurwanya ibitotsi ndetse no mu mitekerereze binyuze mu kugabanyiriza uyirya imihangayiko n’ibindi.

Urubuga rwa The Ladder rwanditse ko hari ingaruka nyinshi guhekenya shikarete bishobora kugira ku buzima bw’umuntu. Zimwe muri zo harimo:

1. Byangiza amenyo

Mu gihe umuntu adahisemo guhekenya shikarete zitarimo isukari 100% bigira ingaruka ku buzima bw’amenyo ye.

Abahanga basobanura ko hari udukoko duto turya iyo sukari mbere y’uko igera mu gifu ku buryo ishobora kwangiza amenyo.

2. Bitera kubabara k’urwasaya

Guhekenya shikarete mu buryo bw’igihe kirekire bitera umuntu kubabara mu rwasaya mu gihe yasamye agiye kurya, asetse cyangwa se n’ikindi gisaba kunyenganeza urwasaya.

3. Bitera kurwara umutwe

Uretse kubabara urwasaya, guhekenya shikarete umwanya munini bishobora gutera umutwe. Niba uri umuntu ukunda kurwara umutwe bitewe n’impamvu zitandukanye ni byiza ko wakwirinda guhekanya shakarete.

4. Bikomeza igogora

Hari abantu bahekenya shikarete bashaka ko ibafasha mu igogora nyamara ishobora kubigira bibi kurushaho.

Iyo uri guhekenya shikarete umira umwuka mwinshi ukuzuza mu gifu gas idakenewe, ibintu bishobora gutuma igifu gikomeza kubyimba kurusha uko wari umeze mbere.

5. Bitera gusonza cyane

Hari abantu bahekenya shikarete kugira ngo bagabanye ibiro ariko kubikora cyane bishobora gutera ubwonko butekereza ko ushonje. Bivuze ko ushobora kwisanga urya inshuro nyinshi. Ikindi ni uko uburyohe bwayo bushobora gutuma urarikira ibiryo bidafite intungamubiri kuruta ibikenewe n’umubiri nk’imbuto.

Guhekenya shikarete bigira ingaruka zitandukanye ku buzima

Ibitekerezo (0)

Andika Icyo Ubivuga Ho