Dj Spin umenyerewe mu kuvanga imiziki ihimbaza Imana yashyizwe mu byiciro bibiri muri Maranatha Worship Music Awards

Dj Spin umenyerewe mu kuvanga imiziki ihimbaza Imana yashyizwe mu byiciro bibiri muri Maranatha Worship Music Awards

Maranatha Worship Music Awards ni ibihembo byashyiriweho abahanzi, abanyamakuru, amakorari, abakora indirimbo mu buryo bw’amajwi ndetse n’amashusho hamwe n’abandi bagize aho bahurira na “Gospel industry”. Ibi bihembo byatangiye gutangwa kuva mu mwaka washize wa 2018 ubu bikaba bigiye kuba ku nshuro ya kabiri.

Dj Spin umenyerewe mu kuvanga imiziki ihimbaza Imana yashyizwe mu byiciro bibiri muri Maranatha Worship Music Awards

Umuvangagamiziki umenyerewe ku izina rya Dj Spin akaba ari n’umunyamakuru kuri TV 10 aho akora ikiganiro yise Praise 101 akaba yaje kuba yashirwa mu bahatanira ibi bihembo. Dj Spin umenyerewe cyane muri uru ruganda rwa muzika ziramya zikanahimbaza Imana yamerewe cyane kuri televiziyo yitwaga Royal TV ari naho yaje kumenyekana cyane kubera uburyo yakoraga ikiganiro cye. N’ubwo Royal TV yaje guhagarika ibikorwa byayo Dj Spin yaje kwimukira kuri TV 10 ari naho abarizwa ubu.

Dj Spin umenyerewe mu kuvanga imiziki ihimbaza Imana yashyizwe mu byiciro bibiri muri Maranatha Worship Music Awards

Dj Spin yashyizwe mu cyiciro cya Outstanding Dj/Vj of excellence

Dj Spin yashizwe mu byiciro bibiri ari byo “Outstanding Kingdom Dj/Vj of excellence na outstanding Kingdom Media Personality of excellence” Ugenekereje mu rurimi rw’ikinyarwanda bishatse kuvuga ko ari mu cyiciro cy’abavanga imiziki hamwe n’icyabantu bakora mu itangazamakuri mu gisate cy’iyobokamana.

Uburyo bwo gutora DJ Spin ni kurubuga nkoranyambaga rwitwa WhatsApp aho wandika mu rurimi rw’icyongereza amazina yawe, igihugu ukomokamo ndetse ukandika ko utoye Dj Spin ukohereza kuri +254710910515

Dj Spin umenyerewe mu kuvanga imiziki ihimbaza Imana yashyizwe mu byiciro bibiri muri Maranatha Worship Music Awards

Dj Spin wongeye gushyirwa mu cyiciro cya kabiri ari cyo Media Personality of excellence

Ntibisanzwe bimenyerewe mu Rwanda ko umuvangamiziki yahitamo gukorera mu gisate cya Gospel gusa ariko ibi Dj Spin yarabyiyemeje arabikora bikaba ari bimwe mu byamuhesheje gushyirwa ku rutonde rw’abahatanira ibi bihembo bya Maranatha Worship Music Awards.

 

Dj Spin umenyerewe mu kuvanga imiziki ihimbaza Imana yashyizwe mu byiciro bibiri muri Maranatha Worship Music Awards

Dj Spin wambaye umwenda w'umuhondo ajya anyuzamo akanashyushya mu mbyino n'abitabiriye ibirori bya Gospel.

Ubwo ubugeni.com yaganiraga na Dj Spin yadutangarije ko byinshi ku bijynye nuko yakiriye uku gushyirwa mu bahatanira ibi bihembo.

Yagize ati:  “Ni amashimwe menshi cyane kuko iyi Award iri Global. Muri category ndimo hari abandi ba DJs ns Media Personalities batandukanye kuva muri Africa n’isi yose. Kuba recognized nabyakiriye neza n’amashimwe menshi cyane.”

 Ubugeni.com buzagenda bubakurikiranira hafi uko ibi bihembo bizatangwa.

 

Ibitekerezo (0)

Andika Icyo Ubivuga Ho