Banner Home-Top

Jose Mourinho abona Mbappe arusha agaciro Christiano Ronaldo na Lionel Messi

Jose Mourinho abona Mbappe arusha agaciro Christiano Ronaldo na Lionel Messi

Uyu mutoza Jose Mourinho ariko kuri ubu udafite akazi nyuma yo kwirukanwa muri Manchester United  kubera umusaruro muke kubwe abona rutahizamu w’umufaransa ukinira Paris Saint Germain Kylian Mbappe ku myaka ye 20 ariwe mukinnyi uhenze kurusha abandi kubera ko akiri muto kandi akaba ari n’umuhanga cyane.

Jose Mourinho abona Mbappe arusha agaciro Christiano Ronaldo na Lionel Messi

Kylian Mbappe umukinnyi ufite ubuhanga bwinshi mu kibuga

Jose Mourinho yagize ati:ni umuhanga cyane , ndatekereza ko urebye imyaka ye n’iya Cristiano Ronaldo na Lionel Messi bari hejuru y’imyaka 30, Neymar wa 27 niwe wagura ku isoko. Mbappe niwe mukinnyi wahenda kurusha abandi bose kubera imyaka mike, afite ejo hazaza. Ntabwo wakwibaza ibyo azakora mu myaka 5 cyangwa 10 ahubwo wareba ibyo ari gukora ubu. Ijambo namuvugaho ni umuhanga”

Uyu musore w’umufaransa kumyaka ye 20 afite igikombe cy’isi shampiyona y’ubufaransa n’ibindi bihembo yagiye atwara, ibi bigerwaho n’abake ku myaka ye  akaba amaze gutsinda ibitego 26, anatanga imipira 6 (assists) muri shampiyona  y’Ubufaransa Ligue 1 muri uyu mwaka.

Jose Mourinho ntashidikanya kuri Mbappe akaba yizeye ko azaba umusimbura mwiza wa Cristiano Ronaldo na Lionel Messi  bigaruriye isi y’umupira w’amaguru imyaka irenga10.

Jose Mourinho abona Mbappe arusha agaciro Christiano Ronaldo na Lionel Messi

Mbappe umukinnyi mwiza  ukiri muto kandi w’agaciro Mourinho avugako ariwe uhenze kurusha abandi

Ibitekerezo (0)

Andika Icyo Ubivuga Ho