Banner Home-Top

Diego Maradona Yatangaje ko Christiano Ronaldo ari Inyamanswa mu kibuga

Diego Maradona  Yatangaje ko Christiano Ronaldo ari Inyamanswa mu kibuga

Christiano Ronaldo cyangwa Lionel Messi ni amazina kuri iy’isi bidasabako utanga ubusobanuro bwinshi kuwo uyabwiye kuko usanga n’umuntu udakurikirana umupira w’amaguru usanga abazi cyane bitewe n’ubuhanga bw’aba bagabo bombi bigatuma bavugwa bagakurikiranywa nabatari bake hirya no hino mu isi.

 Ubuhanga bw’aba bakinnyi umwe ukomoka muri Portugal undi muri Argentina butuma habaho impaka zidashira kubabakunda bamwe bagaragaza ko uwo bakunda ariwe muhanga ugasanga rubuze gica.

 Umwe mu banyabigwi isi yagize mu mupira w’amaguru Diego Maradona utajya ukunda kuripfana yaje kugaragaza uruhande aherereyeho ubwo yavugaga ko Ronaldo ari umukinnyi  ugira ubushake bwinshi bugatuma aba inyamanswa mu kibuga naho Messi we ngo akundwa n’abanya Argentina kuko yemeye kubakinira agatera umugongo Espagne

 Maradona ati“ hari abakinnyi bakina ukagirango bakoresha imbaraga z’ubumaji (magic), Messi akundwa n’abanya Argentina kubera ko yemeye kubakinira akareka Espagne mugihe Ronaldo ari Inyamanswa.” 

Yakomoje avuga ati “ Ronaldo afite imbaraga nyinshi wagirango ni umupfumu, iyo avuze ngo ndatsinda ibitego bitatu birangira abikoze”

 Maradona yavuze ko abantu badakwiye kujya impaka k’umukinnyi mwiza hagati y’aba bakinnyi kuko uyu munya Portugal ntawe umuhiga bitewe ahanini n’ishyaka ahorana mu kibuga. Maradona yabitangaje ubwo Ronaldo yari yafashije ikipe ye akinira ubungubu Juventus ubwo yasezerera Athletico Madrid muri UEFA Champions League iyitsinze ibitego 3-0 byose byatsinzwe na Ronaldo ni nyuma yuko Juventus yari yaratsindiwe muri Espagne 2-0 abenshi barabonaga ko byarangiye ariko birangira Ronaldo ayifashije gusezerera Athletico Madrid

Diego Maradona  Yatangaje ko Christiano Ronaldo ari Inyamanswa mu kibuga

Ronaldo ukomeje gukora amateka, Maradona akamugereranya n’inyamanswa.

Diego Maradona  Yatangaje ko Christiano Ronaldo ari Inyamanswa mu kibuga

Lionel MESSI we Maradona abona abanya Argentina bamukunda kuko yemeye kubakinira naho ubundi ngo Christiano aramurusha.

 Ese wowe muri aba bagabo wemera nde ?  ese umwemerera iki? Ese ubona arinde uzasimbura bano bakinnyi bamaze imyaka irenga 10 barigaruriye umupira bonyine?

Ibitekerezo (0)

Andika Icyo Ubivuga Ho