Manchester city yisubiza igikombe cya Shampiyona y'ubwongereza , Liverpool izinjiza amafaranga menshi kurusha andi makipe.

Birarangiye shampiyona yo mu gihugu cy' ubwongereza ibonye nyirayo ikipe ya Manchester city yari isanzwe ifite iki gikombe ikaba icyisubije ku nshuro ya kabiri y'ikurikiranya nyuma yo kunyagira ikipe ya Brighton Hovers Albion ibitego 4 ku busa.Nubwo ikipe ya liverpool yatsinze ikipe ya Wolverhampton Wonders igitego kimwe nticyari gihagije kuko manchester city itwaye igikombe iyirusha inota rimwe dore shampiyona irangiye Manchester city ku mwanya wa mbere na manota 98 naho liverpool ku mwanya wa kabiri na manota 97.

Umunsi wa nyuma wa shampiyona y'Ubwongereza Manchester City itsinda ihita itwara igikombe, byinshi wakwitega

Kuri iki cyumweru tariki ya 12 Gicurasi nibwo mu gihugu cy'Ubwongereza shampiyona izaba iri gusozwa hakinwa umukino wa nyuma, amakipe abiri ahanganiye igikombe ariyo Manchester City iri ku mwanya wa mbere naho Liverpool iri ku mwanya wa kabiri zirushanwa inota rimwe dore ko Manchester City ifite amanota 95 naho Liverpool FC ikagira 94.

WhatsApp yibukije abantu guhindura iyo bakoreshaga nyuma yo kugabwaho igitero cy'ikoranabuhanga.

WhatsApp yashyize igitutu gikomeye kubayikoresha kugira ngo bahindure iyo bakoreshaga nyuma yaho abajura mu by’ikoranabuhanga babashije gushyira porogaramu y’ubugenzuzi ‘software’, muri telefoni n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga banyuze ku rubuga nkoranyambaga rwa WhatsApp.Bivugwa ko abo bajura mu by'ikoranabuhanga baturuka mu gihugu cya Israel.

Banner Home-Center

Ayatoranyijwe

Ayavanze

Yarebe Yose
Banner Home-Bottom