Banner Home-Top

CARABAO CUP: ICYATEYE Kepa Arrizabalaga KWANGA GUSIMBUZWA MU KIBUGA...

CARABAO CUP: ICYATEYE Kepa Arrizabalaga KWANGA GUSIMBUZWA MU KIBUGA...

Kepa Arrizabalaga, umunyezamu wa Chelsea, yakoze agashya ku cyumweru ubwo umutoza we yamusimbuzaga akanga kuva mu kibuga, Kepa yavuzeko yabikoze atagamije gusuzugura umutoza wagizengo yavunitse kandi ngo bwari uburyo bwo gutinza no kugabanya igitutu.

 

Uyu murinzi w’izamu ry’ikipe ya Chelsea yifatiwe kugahanga n’abakunzi batari bake b’umupira w’amaguru hirya no hino ku isi kubwumwihariko abakunzi ba Chelsea kubera agashya yakoze k’umukino wabahuzaga na Manchester city. Ubwo umutoza wa Chelsea Mourizio Sarri yashakaga kumusimbuza uyu munyezamu yanze kuva mu kibuga. Kepa yisobanuye avugako atashakaga gusuzugura umutoza ahubwo we yamwerekagako atigeze avunika nkuko yagiye abitangaza kurukuta rwe rwa instagram.

Kepa yagize ati “Habayeho kutumvikana, ntabwo nashatse gusuzugura umutoza ahubwo we yagizengo navunitsekuko abaganga baje kumvura kabiri kose. Nyuma yo kumvura, abaganga basobanuriye umutoza ko ntakibazo mfite ndetse nshobora gukomeza gukina. Wari umukino wihuta cyane, nagerageje kuryama kugirango uhagarare ngabanye igitutu”

Kepa yanze gusimburwa ubwo umutoza yashakaga kumusimbuza Willy Caballero uzwiho  ubuhanga bwo gukuramo ama penaliti, gusa na Kepa yabashije gukuramo penaliti y’umudage Leroy Sane. Gusa abakunzi benshi b’umupira w'amaguru hirya no hino ku isi cyane abakunzi ba Chelsea ntibishmimiye iyi myitwarire.

 

 

 

Co-Writer: MUDAKUMIRWA Jean Bosco

Photo by Andy Hooper: Dail Mail

Ibitekerezo (0)

Andika Icyo Ubivuga Ho