Banner Home-Top

MENYA UNIRINDE ZIMWE MUDWARA UKORESHEJE TUNGURUSUMU

MENYA UNIRINDE ZIMWE MUDWARA UKORESHEJE TUNGURUSUMU

Tungurusumu ifitiye umubiri wacu umumaro munini kuko ifasha mu kuvura indwara zitandukanye no mu mikorere myiza ya bimwe mu bice bigize umubiri wacu.Tugiye kureba umumaro wayo muri rusange ndetse n’uburyo bwiza igomba gukoreshwamo.

Tungurusumu ifite ubushobozi bwo gukoma mu nkokora ibitera indwara. Yica imyanda, igatera ingingo gukomera, ikabuza umubiri kwandura.

Mu buryo rusange irinda ibihaha igakingira ingingo zifatwa n’indwara, igatuma igingo zisohora imyanda , ikamagana izindi mvururu mu mubiri.Tungurusumu kandi ikoresha neza indurwe zo mu gifu. Itera kwituma neza no kunoza neza kw’igifu. Ifite kandi imbaraga zirwanya inzoka zo mu nda n’indwara z’imitsi.

Tungurusumu yorohereza amaraso mu rugendo kandi ikabuza umuvuduko urenze urugero rwayo. Ikora mu mpande zombi ; ku bafite amaraso agenda buhoro no ku bafite amaraso yihuta, ikayasubiza kuri gahunda ikwiriye.

Inkorora no kuri rubagimpande naho irafasha,no kubarwaye umugongo n’imitsi bakayikuba ahababara.

Uko ikoreshwa ; Iribwa ari mbisi cyangwa itetse , inyobwa mu mazi, bayikubisha n’ahababara

Uko bikorwa :
• Gucagagura uduce dutatu twa tungurusumu ugatogotesha mu mazi yuzuye icupa, yamara gushya ugashyiramo ibiyiko bibiri by’isukari bikamarana amasaha 10. ukayanywa mu gitondo kare, gatatu mu cyumweru.

  • Ku bana ni ukuyisekura ari nyinshi ugashyira mu gatambaro keza ugapfundika mu ijosi ry’umwana cyangwa ukayitereka hafi y’aho aryamye, maze inzoka zigahunga zikava mu mubiri.
  • Mu kuvura imbere hatagaragara, ibyiza ni ukuyikoresha ari mbisi, kuko kuyiteka bigabanya umubare munini w’umurimo wayo.
  • Ubundi buryo bwo kwivurisha tungurusumu, ni ukuyishyira mu kirahuri (verre) cy’amazi ashyushye ikararamo, mu gitondo ukanywa ayo mazi, ukabikurikiranya kugeza ubwo urangiza uduce 4. kuko agace kamwe ari ko gakoreshwa muri ayo mazi y’umunsi umwe.
  • Ishobora kuvangwa n’izindi mboga mbisi nka persil n’amavuta ya elayo (huile d’olive). Ubanje gusekura uduheke 4 ku muntu mukuru na 2 ku mwana, kuko irenze urugero yatera icyaka.
  • Kuyivurisha inyuma na byo birakenewe. Ahantu hose habyimbye ushobora kuyikubishaho, ubikore inshuro nyinshi mu minsi, ukajya uherutsa kurambika ibumba watobye mumazi kugeza igihe riba akondo. Rikajya rimara isaha 1, ukabikora kenshi kugeza igihe uzakirira :
    Ibyo wabikora ;ku nkovu ibyimba, gutamuka uruhu rwo mu kirenge, inkabyi igipfurugunyu cyo mu gihanga, cyangwa mu mutwe.
  • Ku barwaye amenyo cyangwa amatwi na bo ishobora kubafasha ; ufata agatambaro keza ugashyira mu gutwi usa n’upfundikiye, ugasiga gato ko uri bukurure, byoroshya indwara yo mu gutwi. Ushobora no guhonda tungurusumu ugashyira ku ryinyo rirwaye. Ibi byose ntibisaba ubuhanga bwa muganga.

Aho bibujiwe gukoresha tungurusumu ;
• Gukoresha tungurusumu mbisi nyinshi mu gihe uri kuva amaraso menshi (hemorragie), yaba aturutse mu gukomereka gutewe n’impanuka cyangwa ari kuva mu gisebe, cyangwa akomoka ku mihango y’abakobwa yagize amaraso menshi(Regles mensuelles abondantes).

  • Si byiza gukoresha tungurusumu nyinshi igihe umugore atwite, cyangwa guhora uyikoresha buri gihe. Ni byiza ko umugore utwite ayikoresha rimwe na rimwe.
    Uyikoresheje cyane wakomeretse watinda gukira Icyatuma tungurusumu imerera umuntu nabi kandi ni ukatayikanjakanja neza cyangwa se ku bantu bafite ibisebe mu gifu
    .
    Icyo wakora kugirango wirinde impumuro mbi ya tungurusumu mu kanwa
    Ufata akayiko kamwe ka moutarde ukajundika mu kanwa ukazunguza warangiza ugacira. Nyuma uagafata agace k’akayiko ukamira bigera mu gifu bikabuza wa mwuka mubi kugaruka mu kanwa. Ushobora no guhekenya ibibazi bya persil, teyi n’utundi twatsi twose duhumura neza.

Ushobora kandi kunywa thé vert cyangwa se ukarya imboga mbisi cyangwa se ugahekenya shikarete (chewing gum).

Ibitekerezo (0)

Andika Icyo Ubivuga Ho