TOUR DU RWANDA 2019: MU MUHANDA KIGALI - HUYE, Merhawi Kudus NIWE WEGUKANYE AGACE KA KABIRI BIKOMEZA GUHA UMUKORO UKOMEYE ABAKINNYI B'ABANYARWANDA.

TOUR DU RWANDA 2019: MU MUHANDA KIGALI - HUYE, Merhawi Kudus NIWE WEGUKANYE AGACE KA KABIRI BIKOMEZA GUHA UMUKORO UKOMEYE ABAKINNYI B'ABANYARWANDA.

Umunya Erithrea kabuhariwe mu gutwara igare Merhawi Kudus ukinira ikipe ya ASTANA PRO TEAM niwe wegukanye agace ka kabiri ka tour du Rwanda 2019 bikomeza kuba guha umukoro abakinnyi ba banyarwanda kuko ntawurumva uko kuba uwa mbere bimeze muri tour du Rwanda 2019.

 

Ni umunsi wa kabiri wisiganwa ku magare tour du Rwanda 2019 aho riri kuba ku nshuro ya 11 ariko uyu mwaka rikaba rifite umwihariko w’uko ryazamutse rikaba riri kurwego rwa 2.1, mugihe izindi zajyaga zikinwa ziri kuri 2.2. Nyuma y’umunsi wa mbere KIGALI – RWAMAGANA hari hatahiwe umuhanda KIGALI – HUYE ku ntera y’ibilometero 120.5, abasiganwa uko ari 83 baturutse makipe 16 bahagurukiye  imbere y’ibiro by’umugi wa Kigali saa 10:00 uyu muhango wo gutangiza agace ka kabiri ka tour du Rwanda wayobowe n’umuyobozi w’umujyi wa Kigali wungirije.

 

Agace k’umunsi wa kabiri gatandukanye cyane n’agace kabanje kuko ko kiganjemo imisozi myinshi hasabaga abakinnyi babahanga mukuzamuka, aho aka gace karimo imisozi ine yatangiweho amanota yabarusha abandi mukuzamuka, nyuma yo guhaguruka nkuko bisanzwe abafana bari benshi cyane ku mihanda kimwe mu birungo biryoshya cyane tour du Rwanda, ibihe byatangiye kubarwa abasiganwa bageze ku giti cy’inyoni. Mu misozi ine yari gutangirwaho amanota y’abarusha abandi mukuzamuka, amanota ya mbere mukuzamuka yaje gutwarwa na MUNYANEZA Didier  k’umusozi wo ku Ruyenzi, k’umusozi wa kabiri amanota yaje gutwarwa na Pablo Toress Muino ukinira Interpro Cycling Academy yo mu Buyapani ninako yaje kubigenza k’umusozi wa gatatu wa  Nyamabuye.

Uko isiganwa ry’igiraga imbere ninako abasiganwa barushagaho guhatana, abafana nabo bari benshi cyane ku mihanda byaje guhurirana n’abana bavaga ku ishuli saa 12:00 iby’inzara ntibari babyitayeho bari banyotewe kureba amagare

 

Hasigaye kilometero ebyiri ngo basoze umunyarwanda Ruberwa Jean Dmasce ukinira Benediction Club yakoresheje imbaraga nyinshi asiga igikundi bari kumwe, gusa habura kilometero imwe umunya Erythrea Merhawi Kudus yakoze ibishoka byose yongera umuvuduko anyura kuri Ruberwa agera k’umurongo imbere y’ishami rya Cogebanque I Huye ari imbere,  umunyarwanda waje hafi ni umusore  uvuka mu karere ka Kayonza HARERUYA Joseph yasoreje kumwanya wa kane, mu banyarwanda akurikirwa na Mugisha Samuel waje kumwanya wa 9. Kudus niwe uhise afata umwenda w’umuhondo akaba ayoboye urutonde rusange

 

                 Abakinnyi 5 ba mbere Ibihe bakoresheje nuko bakurikiranye

 

  1. Merhawi Kudus (Astana Pro Team): 03h02'17''
  2. Przemys?aw Kasperkiewicz (Delko Marseille Provence): 03h02'19''

       3.Biniam Ghirmay Hailu (Érythrée): 03h02'19''

  1. Areruya Joseph (Delko Marseille Provence): 03h02'19''
  2. Rodrigo Contreras Pinzón (Astana Pro Team) 03h02'19''

                                 

           Abahawe ibihembo:

 Umwenda utangwa na Skol uhabwa uwegukanye agace: Merhawi Kudus (Astana Pro Team)

 Umwenda w'Umuhondo utangwa na Minispoc uhabwa uri imbere ku rutonde rusange: Merhawi Kudus (Astana Pro Team)

 Umwenda utangwa na Cogebanque uhabwa urusha abandi guterera imisozi: Pablo Torres Muiño (Interpro Cycling Academy)

 Umwenda w'urusha abandi Sprint utangwa na SP: Timothy Rugg (BAI - Sicasal - Petro de Luanda)

 Umwenda w'umukinnyi ukiri muto witwaye neza utangwa na Prime Insurance Ltd: Areruya Joseph (Delko Marseille Provence)

 Umwenda w'urusha abandi guhangana utangwa na Rwanda Tea:Perrig Quemeneur (Direct Energie)

 Umwenda w'umunya-Afurika uri imbere uhembwa na RwandaAir: Merhawi Kudus (Astana Pro Team, Erythree)

 Umwenda w'umunyarwanda waje hafi utangwa na RDB: Areruya Joseph (Delko Marseille Provence)

 Ikipe yarushije izindi yahembwe umwenda w'Inyange Industries: (Astana Pro Team)

 

 

 Photo by www.igihe.com

Co-Writer: MUDAKUMIRWA Jean Bosco

 

 

 

 

Ibitekerezo (0)

Andika Icyo Ubivuga Ho