Malaria imwe mu ndwara zica abana benshi.Habonetse urukingo rushya !

Malaria imwe mu ndwara zica abana benshi.Habonetse urukingo rushya !

Buri mwaka malaria itwara ubuzima bw' abarenga 400,000, muri abo hakaba higanjemo abana.Ubushakashaka bukaba bumaze imwaka myinshi bukorwa kuri iyi ndwara, hakorwa imiti ifite imbaraga ibi bikaba byaratumye ikigero malaria ihitaniraho abantu kigabanuka bigaragara kugeza kuri kimwe cya kabiri cyabo ihitana, ariko haracyari urugendo rwo kugenda.Urukingo rushya rwa malaria ntabwo ruratunganywa neza ariko ngo rushobora gukoreshwa.

Ubu kunshuro ya mbere habonetse urukingo rushobora guhangana na malaria.Ishami rishinzwe ubuzima muri ONU, WHO(The World Health Organization) ryatangaje kuri uyu wa kabiri ko mu gihugu cya Malawi hari gutangizwa gahunda yo gutanga urukingo rwa mbere ku isi rufite imbaraga zo guhangana na malaria.Uru rukingo rwiswe RTS,S ngo ruzagera ku bana bari munsi y' imyaka 2.Nyuma yo gutangiza iyi gahunda muri Malawi bazakomereza mu bihugu bya Ghana na Kenya muri uyu mwaka.WHO ifite intego ko abana 360,000 bagomba gukingirwa

Malaria imwe mu ndwara zica abana benshi.Habonetse urukingo rushya !

Abarwayi bategeje kuvurwa mu gihugu cya Malawi aho gahunda yo gutanga uru rukingo yatangirijwe ku bitaro bya Kamuzu.

Mu mageragezwa abera mu bitaro 40 ku ijanisha uru rukingo rwabashije gukiza no kuvura Malaria,aho 30 ku ijana yabaga ari Malaria ikabije.Muri rusange uru rukingo rushobora kurinda Malaria ku kigereranyo cya 97 ku ijana.Nubwo ibi byagezweho WHO ivuga ko hakiri urugendo runini rwo kugenda.Malaria ni ndwara iterwa na gakoko kitwa plasmodium kaba mu mubu w'ingore.Bimwe mu bimenyetso bya Malaria harimo:kugira umuriro ukabije ,Kubabara mu ngingo,Kuribwa umutwe,Gucika intege,Kuruka,n' ibindi.

WHO ivuga ko ifatanyije na ma laboratoire ashinzwe gukora imiti bamaze imyaka irenga 30 bashakashaka urukingo rwa Malaria.Mu kugabanya ukwiyongera kwa Malaria bifashishije ubundi buryo burimo gukwirakwiza Inzitiramibu zikoranye umuti,gutera imiti mu mazu atandukanye mwisi.WHO ivuga ko uru rukingo rutanga icyizere mu kurwanya Malaria.

Malaria imwe mu ndwara zica abana benshi.Habonetse urukingo rushya !

Kubera iki kubona urukingo rwa Malaria byari ikibazo gikomeye ?

WHO ivuga ko gukora urukingo rwa Malaria byabaye ikibazo cy' ingutu ngo kubera ko Malaria ntabwo ari virusi ku buryo wa kwiga imiterere ndetse n' imikorere yayo. Ngo ahubwo iterwa na gakoko cyangwa akanyabuzima ko mu bwoko bwa bacteria kadafite imiterere y' imibereho yako ishobora kwiga kubera ko gahora gahindagurika
Udukoko duto turi mu bwoko nkubwa Plasmodium biragora mu bwigaho ugereranyije na virus nkuko bitangazwa na bashakashatsi hirya no hino kw' isi.

Ibitekerezo (0)

Andika Icyo Ubivuga Ho