Mohamed Salah na Sadio Mane bafashije Liverpool gutsinda chelsea amahirwe yo gutwara igikombe ariyongera.

Mohamed Salah na Sadio Mane bafashije Liverpool gutsinda chelsea amahirwe yo gutwara igikombe ariyongera.

Mohamed Salah na Sadio Mane bafashije liverpool gutsinda ikipe ya chelsea ibitego 2 -0 .Mu mukino wari utegerejwe n' abantu benshi dore ko liverpool yahise ifata umwanya wa mbere irusha mu cyeba wayo Manchester City amanota abiri mu gihe habura imikino 4 ngo shampiyona irangire.

Nyuma y' imyaka itanu ubwo ikipe ya liverpool yaburaga amahirwe yo gutwara igikombe cya shampiyona yo mu gihugu cy'ubwongereza, imaze gutsindwa na chelsea ibitego 2 ku busa.Mu mukino bimeze kimwe liverpool yari yakiriye yirinze kongera gukora amakosa yo gutsindwa na chelsea mu rugamba rwo gushaka igikombe, dore bamaze imyaka 29 nta gikombe.

Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi ahusha uburyo bukomeye mu kibuga.Liverpool yayoboye umukino nyuma y' igitego cy' umutwe cyatsinzwe na Sadio Mane.

Mohamed Salah na Sadio Mane bafashije Liverpool gutsinda chelsea amahirwe yo gutwara igikombe ariyongera.

Ikipe ya chelsea yahise itangira nayo kwataka cyane bikomeye, bituma ubwugarizi bwayo bwirara maze nyuma y' iminota mike Mohamed Salah yarekuye umupira ukomeye cyane aturutse mu nguni y' ibumoso muri metero 25(m) uvuye ku izamu rya Kepa.Ibi byahise bimufasha gutsinda igitego cya 19 muri iyi shampiyona uyu mwaka.

Chelsea yari itaratsindwa ku kibuga cya Liverpool Anfield road kuva mu 2012, yagerageje kwihagararaho nyuma y' iminota 6 salah wahoze muri ino ikipe abatsinze igitego umusore eden Hazard Yahushije bubiri bwari bwabazwe ubwo hamwe yateye umupira ugarurwa n' igiti cy' izamu naho undi ukurwamo n' umuzamu Allison Becker wa Liverpool witwaye neza muri uyu mukino dore ko yahagaritse imipira ijya mu izamu 6.

Mohamed Salah na Sadio Mane bafashije Liverpool gutsinda chelsea amahirwe yo gutwara igikombe ariyongera.

Umukino ujya kurangira liverpool nayo yahushije uburyo bwinshi muri bwo harimo ishoti ryatewe na Roberto Firmino ariko Kepa arikuramo.Byari ibyishimo umukino ukirangira kuri Jurgen Klopp utoza liverpool dore ko wari umukino we wa 200 atoza iyi kipe.

Mohamed Salah na Sadio Mane bafashije Liverpool gutsinda chelsea amahirwe yo gutwara igikombe ariyongera.

Mu wundi mukino wari wabaye kuri uyu munsi wahuje ikipe ya Manchester City ihanganye na Liverpool mu rugamba rw' igikombe yahuraga na Crystal Palace yayitsinze mu mukino ubanza.
Uyu mukino ukaba waragiye ikipe ya Manchester City ibashije gutsinda ibitego 3 kuri 1 cya Crystal Palace ariko nabwo byari bigoranye.


Mu mikino 4 isigaye liverpool iramutse ibashije kuyitsinda yose yahita itwara igikombe cya shampiyona .Twirengagije uko manchester city yaba yitwaye mu mikino yayo. Dore ko Manchester city inafite Manchester United ndetse na Tottenham muri iyo mikino ibi bihita bikomeza urugendo rw' iyi kipe mu gutwara igikombe cya shampiyona.

Ibitekerezo (0)

Andika Icyo Ubivuga Ho