Apple yahagaritse AirPower yifashishwa mugushariza (charging) y’inziramugozi (wireless charging)

Apple yahagaritse AirPower yifashishwa mugushariza (charging) y’inziramugozi (wireless charging)

Uruganda rukora ibikoresho by’ikoranabuhanga rwa Apple rwahagaritse umushinga wo gukora AirPower; agakoresho kifashishwa mu gushariza bimwe mu bikoresho bya Apple nka iPhone, Apple watch na Aipod.


Nkuko Apple yabitangaje, yavuze ko nyuma yo gukoresha imbaraga nyinshi zihagije yafashe umwanzuro y’uko AirPower idafite ubuziranenge ndetse n’ingufu bihagije bikaba byatumye uyu mushinga uhagarikwa.

Apple yahagaritse AirPower yifashishwa mugushariza (charging) y’inziramugozi (wireless charging)

Inziramugozi (wireless charging) na telefone ebyiri.

Uru ruganda kandi rukora ibikoresho bikunzwe gukoreshwa cyane cyane n’ibyamamare ku isi hose. Nk’uko rwatangiye gukora ku italiki ya 1 Mata 1976 rutangijwe na nyakwigendera Steve Jobs ubu rukaba rwujuje imyaka 43.

Ibitekerezo (0)

Andika Icyo Ubivuga Ho