Iminota 6 y' ikigeragezo: Uko aba piloti ba Ethiopian Airlines barwanye ngo bakize Boeing 737 Max Impanuka (Ubusesenguzi)

Iminota 6 y' ikigeragezo: Uko aba piloti ba Ethiopian Airlines barwanye ngo bakize Boeing 737 Max Impanuka (Ubusesenguzi)

Nkuko tubikesha ikinyamakuru bloomberg  kivuga ko .Mbere na mbere ubushakashatsi bwakozwe buvuga ko ikipe yari mu ndege yamenye ko ifite ikibazo bagihaguruka iminota 2 ya mbere.

Umuvuduko ukabije uri mu byateye impanuka nkuko bivugwa na bakoze iperereza bwa mbere.

Inzogera z' ubutabazi  cyangwa alarms zatangiye kuvuga amasegonda make Ethiopian Airlines Flight 302 ikiva ku butaka ku itariki 10/03/2019 iturutse Addis Ababa itwaye abantu 157.

Ngo akagoresho kitwa  stick shaker  gashinzwe gupima iringaniza ry' umuvuduko ndetse n' ubutumburuke katangiye kuhengamira ku ruhande rw' ibumoso rwaho uyoboye urugendo (Captain) aba yicaye ; ubusanzwe kangomba kuba karimo hagati na hagati. Ibi bikimara kuba byateye urusaku rukomeye bituma aba piloti batangira kohereza ubutumwa ku kibuga k' indege cya Addis ababa.

Iminota 6 y' ikigeragezo: Uko aba piloti ba Ethiopian Airlines barwanye ngo bakize Boeing 737 Max Impanuka (Ubusesenguzi)

Gusa ako kanya ntabwo Boeing Co. 737 Max yatangiye kubura icyerekezo n' iringaniza, ahubwo mudasobwa ishinzwe gukura amakuru ku gakoresho gapima ikirere ndetse n' umuyaga yatangiye kubura amakuru .Iki kibazo kandi giherutse kugaragara mu mpanuka yabaye amezi 5 ashize mu gihugu cya Indonesia (Yahitanye abagera ku 189).

Ibi bikimara kuba aba piloti ba bahise batangira gutanga amakuru mu ndege bakurikije ingamba n' uburyo Boeing ndetse na U.S. Federal Aviation Administration (Ikigo gishinzwe ibyerekeye kuguruka muri Amerika) byabigennye hakimara kuboneka ibimenyetso by' impanuka.

Iminota 6 y' ikigeragezo: Uko aba piloti ba Ethiopian Airlines barwanye ngo bakize Boeing 737 Max Impanuka (Ubusesenguzi)

Aba Piloti bakaba bararwanye no guhumuriza abagenzi ndetse banageragera gutuma indege ijya mu buryo dore utwuma dusohora amajwi twari turi kuvuga cyane ku bwinshi.Nkuko byavuzwe na bapiloti 3 bazoberewe mu gushakashaka ku mpanuka bagize bati: " Aba piloti bari mu ndege bakoze ibishoboka byose dore bakazamuye umuvuduko  wa moteri y' indege ku muvuduko wa nyuma  kugira ngo barebe ko yasubira hejuru."

Indege kugenda y'izunguza byahise bitangira bikabije ugendeye ko mudasobwa ishinzwe iringaniza ry' impande z' indege yari yabuze amakuru niko Roger Cox uwahoze ashinzwe gukora ubushakashatsi mu kigo National Transportation Safety Board (Dore ko nawe yatwaraga indege iri mu bwoko nku bwakoze impanuka) yabwiye ibitangazamakuru.

Iminota 6 y' ikigeragezo: Uko aba piloti ba Ethiopian Airlines barwanye ngo bakize Boeing 737 Max Impanuka (Ubusesenguzi)

Minisitiri ushinzwe Ingendo mu gihugu cya Etiyopiya Dagmawit Moges yavuze mu kiganiro n' abanyamakuru ku wa kane ukurikira impanuka ko aba piloti bakurikije neza amabwirizwa yabugenewe yatanzwe mu kwa 10 nyuma y' indi mpanuka yari yabaye.Yanasabye Boeing ko yasuzuma Imikorere ya sisiteme y' indege zabo. Yagize ati: "Inzego z' ishinzwe iby' ikirere no kuguruka zakagombwe kubanza kureba niba intandaro y' impanuka mu buryo ubwaribwo bwose yakemuka."

Abashinzwe ubuziranenge muri ethiopian Airlines bwavuze ko indege zo mu bwoko bwa boeing zigomba gusubirwamo.Iyi mpanuka ikimara kuba imari shingiro ya Boeing yatangiye kuganuka ho kabiri ku ijana(2%) none ubu igeze kuri gatandatu ku ijana (6%).

Nyuma y' impanuka ebyiri zikomeye mu mezi atanu gusa byatumye Boeing ijya mu bibazo bikomeye nko kuba iri mu mpanuka z' amateka  zikomeye zabaye ku kinyejana.

"Twe hano muri Boeing tubabajwe ndetse tunihanganishije imiryango yaburiye abayo mu mpamuka yabaye ku ndege Boeing 737 Max" niko Uhagarariye Boeing Dennis Muilenburg yavuze muri video yo kwihanganisha imiryango yabuze abayo mu mpanuka, yanemeye ko ibyuma byari bikoze iyo ndege aribyo byateje impanuka.

dennis muilenburg i buryo ari kumwe na Donald Trump.

Ibitekerezo (0)

Andika Icyo Ubivuga Ho