Banner Home-Top

KAYONZA: Shooting Touch yifatanyije n’abaturage ba Nyamirama kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore. (amafoto)

Ni ibirori by’atangijwe n’urugendo rw’amaguru rwahereye ku kigo cya Women for Women rusorezwa ku kigo nderabuzima cya Nyamirama ari naho Shooting Touch yubatse ibibuga byayo muri uyu murenge wa Nyamirama.

Ibi birori byateguwe na Shooting Touch n’abandi baterankunga barimo ikigo nderabuzima cya Nyamirama, ishyirahamwe ry’umukino w’amaboko (Basket ball), Ministeri y’umuco na siporo (MINISPOC) hamwe na Minisiteri y’urubyiruko n’ikoranabuhanga binyuze mu kigo cy’urubyiruko cya Kayonza.

Umunsi mpuzamahanga w’umugore ubusanzwe wizihizwa kuwa 8 Werurwe, ariko Shooting Touch yo yawuteguye kuwa 16 Werurwe yifatanya n’abaturage bingeri zose zo muri uyu murenge wa Nyamirama, nkuko mu ntego utetse gufasha kwigisha abakiri bato gukunda siporo no gukina umukino w’amaboko (Basketball) harimo no gufasha abagore kugira ubuzima bwiza mu miryango yabo, nyuma yo guha ikaze abashyitsi nabitabiriye uyu munsi muri rusange umuyobozi wa Shooting Touch mu Rwanda Kloe yabwiye abagore n’abagabo ko hari gahunda yo gupima indwara zitandukanye murwego rwo kunoza gahunda za Shooting Touch m’ubuzima, aho hapimwe umuvuduko w’amaraso, isukari m’umubiri, Sida n’izindi ndwara zifata mu myanya y’ibanga ibi byose byakorwaga n’abakozi b’ikigo nderabuzima cya Nyamirama, hari kandi no gahunda yo gukangurira abagore kwirinda kanseri y’inkondo y’umura hakiri kare bakigishwa nuko bakisuzuma , bigishijwe uko ifata uko bakwivuza nuko bayirwanya hakiri kare.

KAYONZA: Shooting Touch yifatanyije n’abaturage ba Nyamirama kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore. (amafoto)

Abaturage bahise bitabira iki gikorwa ari benshi.

KAYONZA: Shooting Touch yifatanyije n’abaturage ba Nyamirama kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore. (amafoto)

Abakozi b’ikigo nderabuzima cya Nyamirama mu mwambaro ujyanye n’uyu munsi bakiraga neza ababagana.

KAYONZA: Shooting Touch yifatanyije n’abaturage ba Nyamirama kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore. (amafoto)

Abaganga bakomeje gupima abaturage

KAYONZA: Shooting Touch yifatanyije n’abaturage ba Nyamirama kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore. (amafoto)

N’ibirori byitabiriwe n’abantu benshi bingeri zitandukanye.

KAYONZA: Shooting Touch yifatanyije n’abaturage ba Nyamirama kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore. (amafoto)

Ni umunsi wabonaga ko wateguwe iyi ni Laboratoire n’abakozi bayo bapimaga ibizamini.

Ibi birori byakomeje kuryohera abari bahari kuko byari biteguye neza, abaturage ntibishwe n’irungu kuko hari hari umu Dj wabagezagaho umuziki buri wese akanyganyega uko abishoboye, byose byari biherekejwe n’amarushwa y’umukino w’amaboko (Basketball) yahujije amakipe atandukanye yo muri Kayonza aturuka ku bibuga bya Shooting Touch, harimo ingeri zitandukanye, abagore, abakobwa b’inkumi, abasore biga mu mashuri yisumbuye hamwe n’abana bari munsi y’imyaka 13 bakunze kwita imishwi, aya makipe yose yaturutse RUKARA, RWINKWAVU, KAYONZA CENTRE na NYAMIRAMA habereye ibi birori, hanyuzwagamo nutundi tuntu twimyidagaduro no gushimisha abantu hagatangwa ibihembo kubitwaye neza muribyo byabaga iyo amakipe yabaga agiye kuruhuka, iyi mikino yaherekejwe n’ibihembo kuma kipe yatsinze n’abakinnyi bitwaye neza kurusha abandi.

KAYONZA: Shooting Touch yifatanyije n’abaturage ba Nyamirama kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore. (amafoto)

Abayobozi ba Shooting Touch mu Rwanda.

KAYONZA: Shooting Touch yifatanyije n’abaturage ba Nyamirama kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore. (amafoto)

Abana batarengeje imyaka 13 bagaragaje impano baramutse bitaweho u Rwanda rwaba rufite abakinnyi beza.

KAYONZA: Shooting Touch yifatanyije n’abaturage ba Nyamirama kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore. (amafoto)

Abagore bo cyaro nabo bagaragaje ko Basket Atari umukino wo mu mujyi gusa, bawukinnye karahava.

KAYONZA: Shooting Touch yifatanyije n’abaturage ba Nyamirama kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore. (amafoto)

Bamwe mubatoza b'uyu mukino

KAYONZA: Shooting Touch yifatanyije n’abaturage ba Nyamirama kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore. (amafoto)

Iyi mikino yasojwe n’basore bahaye ibyishimo abari bahari bekerekana ko impano mu byaro zihari.

KAYONZA: Shooting Touch yifatanyije n’abaturage ba Nyamirama kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore. (amafoto)

Igihembo cyagenewe umugore uhiga abandi (MVP)

KAYONZA: Shooting Touch yifatanyije n’abaturage ba Nyamirama kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore. (amafoto)

Igihembo cyagenewe umukobwa uhiga abandi mubatarengeje imyaka 18

Ni umunsi byagaragaraga ko wateguwe kuri buri kimwe cyose.

KAYONZA: Shooting Touch yifatanyije n’abaturage ba Nyamirama kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore. (amafoto)

Uyu musore yahawe igihembo cy’umukinnyi ubana neza n’abandi ku bibuga bya Shooting touch.

KAYONZA: Shooting Touch yifatanyije n’abaturage ba Nyamirama kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore. (amafoto)

Umukino wa Basketball umuze gutera imbere muti kano gace kuko n’abagore barawitabira cyane

KAYONZA: Shooting Touch yifatanyije n’abaturage ba Nyamirama kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore. (amafoto)

Ibirori byasojwe abantu bagenda bayina umuziki uko babaibashije, baherekejwe n’indirimo ikunzwe y’abahungu bo muri Tanzania yitwa TETEMA.

KAYONZA: Shooting Touch yifatanyije n’abaturage ba Nyamirama kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore. (amafoto)

Umunyamakuru w’ubugeni.com yari ahababereye.

Chief Editor: Philemon MUNEZERO

Ibitekerezo (0)

Andika Icyo Ubivuga Ho